Saturday 21 May 2011

Rwanda (the shining star of Africa) : Mu Bwonmgereza; ibinyamakuru bikorana n'abashaka gutanga isura mbi ya Rwanda

Mu minsi mike ishize habaye ho guhitisha mu itanganzamakuru ritandukanbye mu Bwongereza, nka Independent, Mail on line ndetse na BBC, amakuru atari meza kubirabana n'igihugu cya Rwanda. Ayo makuru yavugaga ko uboyobozi bwa Rwanda bufite umugambi wo kugirira nabi bamwe mubanyarwanda baba muri UK. Ibyo biramutse ari ukuri byaba biteye inkeke ku isura y'igihugu cya Rwanda gifitanye imigeranire myiza n'ibihugu byinshi harimo na UK.

Ariko iyo ushyize ubushishozi mubyo ibyo binyamakuru bivuga, usanga ari ntakuri gufatika kurimo. Ahubwo usanga bihura na gahunda bamwe mu banyaburaya bafite ya gukoresha itangazamakuru ndetse n'abanyapolitiki bitwa ko ngo batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho kugira ngo batere akaduruvayo mu bihugu bya Africa kuko batifuza kubona igihugu cya Africa ya abirabura gitera imbere. Iyo ibivugwa muri ririya tanaganzamakuru biba ari ukuri, mumibanire y'ibihugu, munzego zishinzwe kureba iby'iyo mibanire, hariho ukundi biriya bivugwa biba byaratangajwe.

Mubyo ukuri rero biriya byahise biraza bikurikira gahunda y' abanyapolitike n'abandi bihisha inyuma y'ibyo bita imiryango itagira aho ibogamiye kugira ngo batange isura mbi ya Rwanda kandi bityo baboneremo amaramuko dore ko abazungu b'Abanyaburayi n' America bashyigikira abo bose bashyira imbere kubeshyera ubuyobozi bw'ibihugu bya Africa bakomokamamo bagamije guteramo akavuyo kabisubiza inyuma kuko ibyo biri mu nyungu zabo. Gusa ariko urebyo aho igihugu cya Rwanda kigeze mu iterambere ndetse na imikorere y' ubuyobozi bwacyo, ntabwo iyo migambi izagera kukintu gifatika cyane.